Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye, Ndakuratan'ishyaka n'ubutwali. Iyo nibuts'ibi gwi wagize kugez'ubu, nshimira Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka. Bavandimwe b'u ru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke: Turubumbatire mu mahoro, mukuli, mu bwigenge no mu bwumvikane.
Impundu ni zivuge mu Rwandahose: Republika yaku y'ubuhake, Ubukolonize bwagiye nk'ifun'iheze. Shing' umuzi Demokarasi Waduhaye kwitorera abategetsi. Banyarwanda: abakuru Namw'abato mwizihiy'u Rwanda: Turubumbatire mu mahoro, mu kuli, Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Bavuka Rwandamwese muvuz'impundu, Demokarasi yarwo iraganje. Twayiharaniye rwose twes'uko tungana. Gatutsi, Gatwa na gahutu Namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje, Indepandansi twatsindiye Twese hamwe tuyishyikire: Turubumbatire mu mahoro, mu kuli, Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Nimucyo dusingiz'Ibendera ryacu. Arakabaho na Prezida wacu. Barakabahw' abaturage b'iki Gihugu. Intego yacu Banyarwanda Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu. Twese hamwe, twung'ubumwe Nta mususu duter'imbere ko: Turubumbatire mu mahoro, mu kuli, Mu bwigenge no mu bwumvikane.